DAUGHTERS OF RWANDA

FOR THE CHILDREN OF RWANDA WORLDWIDE

Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

 

 

 

 [FRENCH]

Notre Père:

Notre Père qui es aux cieux,
que ton nom soit sanctifié,
que ton règne vienne,
que ta volonté soit faite sur la terre comme au ciel.
Donne-nous aujourd’hui notre pain de ce jour.
Pardonne-nous nos offenses,
comme nous pardonnons aussi à ceux qui nous ont offensés.
Et ne nous soumets pas à la tentation,
mais délivre-nous du Mal.

Amen

 Je vous salue Marie:

Je vous salue, Marie
Je vous salue, Marie pleine de grâce ;
le Seigneur est avec vous.
Vous êtes bénie entre toutes les femmes et Jésus,
le fruit de vos entrailles, est béni.
Sainte Marie, Mère de Dieu,
priez pour nous pauvres pécheurs,
maintenant et à l’heure de notre mort.

Amen.

[KINYARWANDA]

Isengesho ryo kubyuka:

Mana yanjye, ndagusenga nguhaye umutima wanjye, noye kugucumuraho uyu munsi, /ariko nawe wirirwe unyiragiriye. Nyagasani, ingabire ziri muri aya masengesho ngiye kuvuga uyu munsi, n’izindi ziri mu byo nza gukora, si izo nzi, si n’izo ntazi, / ungirire ubuntu nzibone zose. / Amina.

Mana yanjye / ndemera yuko uri hano undeba,/ ndagusenga ngukunze rwose,/ ndagushimira yuko wandemye / ukancunguza umwana wawe ukunda ukangira umukristu, / kandi ndagushimira inema uhora umpa, / n’uko wandinze muri iri joro, Amina

Nyagasani / ngiyo roho yanjye n’umubiri wanjye ndakwihaye rwose. / Ibyo ndibutekereze, ndi buvuge, ndibukore, n’ibiri bumbabaze none, / ndabiguhaye byose, mbisangishije ibyababaje Yezu Kristu Umwami wacu, / ngira ngo nkubahe nange ibyaha. / Ntabwo ndibugucumureho uyu munsi, ariko nagira inema yawe.

 

Dawe uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, / ingoma yawe yogere hose, icyo ushaka gikorwe munsi nk’uko gikorwa mu juru, ifunguro ridutungsa uriduhe none, utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho ntudutererane mu bitwoshya ahubwo udukize icyago/ Amina.

 

Ndakuramutsa Mariya, wuzuye inema uhorana n’Imana,/ wahebuje abagore bose umugisha, /na Yezu Umwana wabyaye arasingizwa./ Mariya Mutagatifu Umubyeyi w’Imana, urajye udusabira twebwe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira,/ Amina

 

Nemera Imana Data , Ushobora byose waremye ijuru n’isi. / Nemera n’Umwana we w’ikinege Yezu Kristu Umwami wacu, / wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na B.M, / akababara ku ngoma ya Ponsiyo Pilato, /akabambwa k’umusaraba agapfa agahambwa akamanukira mu irimbi, / ku munsi wa gatatu akazuka, / akajya mu ijuru akaba yicaye iburyo bw’Imana Data ushobora byose, / Niho azava aje gucira Imanza abazima n’abapfuye. Nemera Roho Mutagatifu na Kiiliziya gatolika ntagatifu n’urusange rw’abatagatifu, / n’uko abanyabyaha babikizwa, / n’uko abantu bazazuka bakazabaho iteka. / Amina

 

Isengesho ryo kwemera

Mana yanjye, / ndemera ibyo Kiliziya Gatolika yemera kandi yigisha, kuko yabibwiwe nawe utabasha kuyba no kutuyobya.

 

Isengesho ryo kwizera.

Mana yanjye, / nizeye yuko uzagirira Yezu Kristu, ukampa inema zawe munsi, / maze ninita ku mategeko yawe ukazambeshaho iteka mu ijuru, / kuko wabidusezeranije, kandi ukaba utica isezerano, / Amina.

 

Isengesho ryo gukunda

Mana yanjye, / ndagukunda rwose kuko ntawe muhwanyije ubwiza, uhebuje byose gukundwa, kandi nkunda abandi nk’uko nikunda ngiriye wowe.

 

Isengesho ryo kwicuza ibyaha

Nyagasani, / ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe, / bikadutandukanya ari wowe untunze ukandengera iteka, / kandi ndabyangira yuko byicishije Yezu Kristu umwana wawe ukunda; Dawe ubinkize sinshaka kubisubira. Ndashaka kuba uwawe, Amina.

 

Malayika nahawe n’Imana ngo undinde, ujye unyumvisha iby’Imana, ungire inama, undengere, untegeke / Amina.

Bazina Mutagatifu, umpakirwe ku Mana, unsabire ndeke kuyicumuraho. / Amina. 

 

INDAMUTSO YA MALAYIKA

V. Malayika yasohoreje Imana ubutumwa kuri Mariya,

R. Maze Mariya asamishwa na Roho Mutagatifu.

                     Ndakuramutsa Mariya…

V. Dore ndi umuja wa Nyagasani

R. Ibyo uvuze bingirirweho

                     Ndakuramutsa Mariya…

V. Nuko Jambo yigira umuntu

R. Abana natwe.                    

                     Ndakuramutsa Mariya…

V. Mubyeyi Mutagatifu w’ Imana urajye udusabira

R. Tubone guhabwa ibyo Yezu Kristu yadusezeranyije’

Dusabe : Mana turagusaba, Roho zacu uzihe inema zawe, kugira ngo ibyababaje Yezu Kristu n’umusaraba we bizaduhe kuzukana ikuzo nka we, twe ababwiwe na Malayika ko umwana wawe yigize Umuntu. Ibyo turabigusaba kubwa Yezu Kristu Umwami wacu / Amina.

Mu gihe cya Pasika.

V. Mwamikazi wo mu ijuru wishime Alleluya

R. Kuko uwo wari ukwiye kubyara Alleluya

V. Yazutse uko yari yarabivuze Alleluya

R. Urajye udusabira ku Mana Alleluya

V. Ishime unezerwe B.M Alleluya

R. Kuko Umwami Yezu yazutse koko Alleluya.

Dusabe : Mana washatse ko izuka ry’Umwana wawe rishimisha abantu bose , turagusaba ugirire Umubyeyi B.M. uduhe kunezerwa iteka mu ijuru / ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.

 

Bikira Mariya Nyirimpuhwe, wibuke ko nta wigeze kumva ko washubije inyuma uwaguhungiyeho, / agutakambira ngo umurengere umusabire, nicyo gituma nkwizera / ndakugana nkuganyira ngo umpagarareho kuko ndi umunyabyaha, / Mubyeyi w’Umukiza ntiwirengagize ibyo nkubwira, / ubyumve ubyiteho. Amina.

 

ISENGESHO RYO GUTURA UMUNSI

Mutima wa Yezu mutagatifu rwose, nisunze umutima wa Bikira Mariya utagira inenge, / nkagutura amasengesho yanjye, / nibyo ndibukore nibiri bumbabaze muri uyu munsi byose: / ngira ngo ntange icyiru cy’ibyaha byacu, / no kugira ngo nifatanye nawe ku mpamvu zituma witambira ubudatuza kuri alitari. / Cyane cyane mbiguturiye ngusaba icyo Papa yifuza muri uku kwezi, Amina.

 

YEZU UGIRA UBUPFURA N’IMICO MYIZA

Dore mpfukamye imbere yawe, ndagusaba nkomeje cyane, mpera umutima kukwemera, kugukunda no ku Kwizera, / umpe no kuzirana n’ibyaha nakugiriye, no gukomeza inama yo kutazabisubira . / Iyo ntekereje ibikomere byawe uko ari bitanu, bintera agahinda nkumva ngukunze cyane, / nkibuka n’ibyavuzwe na Dawudi umuhanuzi ati “Barebye ibiganza n’ibirenge byanjye baratobora, amagufwa yanjye yose barabara.”

Mariya utasamanywe icyaha, / urajye udusabira twe abaguhungiyeho.

Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

.